Uyu munsi, tariki ya 28 Ukwakira 2021, RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.
Ni ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.
Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.
Itegeko Nshinga ry'u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n'amategeko.
Emergency call/ Sharing crime related informations
Reporting domestic and/or gender based violence
Reporting dissatisfaction of RIB services
Isange One Stop Centre
Reporting child abuse
Media inquiries
© 2022 Copyright. RIB, All Rights Reserved.