RIB iraburira abantu ku bujura bwa za pieces zimodoka bukoresheje ikoranabuhanga

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurakangurira abantu batunze imodoka kugira amakenga no kuba maso ku bujura bukoreshejwe ikoranabuhanga bw’amapieces amwe akoreshwa muri izi modoka.

Ibi RIB ibitangaje nyuma yo kwakira ibirego bitandukanye kuri ubu bujura no gufata agatsiko k’abasore batandatu bafite ubumenyi buhanitse mu bukanishi bw’imimodoka bari bamaze iminsi bakora ubu bujura ndetse no kwiba mu mahahiro manini (Supermarkets), amatelefoni ndetse naza sitasiyo za essence zitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku itariki ya 2 Mata, 2024 Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry yasobanuye birambuye uburyo aka gatsiko gakora ubu bujura asaba abatunze imodoka kugira amakenga ku bo baziha ngo bazikore no kwihutira gutanga ikirego mugihe bagize ubujura bakeka.

Yagize ati “Umuyobozi wabo witwa Badru Rashid yabaga yapanze gahunda y’umunsi, akabwira bagenzi be aho baza gukorera nicyo baza gukora kuko bibandaga cyane cyane mu Turere twa Kicukiro na Gasabo muri Kigali n’utundi nka Rwamagana ndetse na Bugesera.”

“Barebaga ahantu haparikwa amamodoka ahenze kandi akoresha systeme y’ikoranabuhanga bakayegera bakandika numero za chasis muri computer yabo yakoreshaga sisteme ikoreshwa n’amagaraje agezweho ubundi bagafunga umuyoboro ujyana esansi muri moteri, nyiri modoka yaza yakwatsa imodoka ntiyake akibwira ko yapfuye.”

“Umwe mu bagize ako gatsiko yagombaga kuba ari hafi yabona ko nyiri modoka aje akabwira bagenzi be bakamwegera bakamubwira ko bazi umukanishi wamufasha kandi byihuse. Nyiri modoka yabyemera nibwo bahitaga bahamagara Rashid akaza bakabeshya nyir’imodoka ko hari pieces zapfuye kandi aribo bazikuyemo. Bakamwizeza ko bari bukemure ikibazo imodoka yagize.”

“Nyuma yo kubwira nyir’modoka ko hari pieces zibura bahitaga banamubwira ko hari aho bazigura ku giciro cyo hasi ari nabwo bahitaga bahamagara undi mu bo bakorana akazana izindi zisa nizo bakuyemo ariko bagasubizamo n’ubundi izari zisanzwe zirimo basanzemo, ubwo nyir’imodoka akabishyura.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko mu ibazwa ryabo, bavuze ko ku munsi bakoraga nko ku modoka zitari munsi yeshanu kandi ntayajyaga munsi y’amafaranga 300000frw. Buri munsi babaga bakodesheje imodoka bari bukoreshe ariko bakayihindurira ibirango (plaque) aho bayambikaga ibindi bari baribye ku mamodoka ashaje kugirango camera zo ku mihanda nizibafotora amande azajye ajya kuri ny’irimodoka bibiye plaque.

Aka gatsiko gakurikiranweho ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya, ubujura bukoresheje ikiboko cyangwa ibikangisho, n’ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubuhemu.

 

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164