Tumenye icyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’uburyo bwo kukirinda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC) rivuga ko icuruzwa ry’abantu rifatwa nk’uburyo bugezweho bw’ubucakara ndetse no gushakira inyungu ku bandi.

Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga w’umurimo (ILO) bwo muri 2017, bwagaragaje ko iki cyaha cyagize ingaruka mu buryo butandukanye ku bagore, abagabo n’abana bangana na miliyoni 24.9 ku isi hose.

Itegeko nimero 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry'abantu no gushakira inyungu mu bandi risobanura ko icuruzwa ry’abantu ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu hagamijwe gushaka inyungu, uha cyangwa ushakira undi akazi, utwara, wimura, uhisha cyangwa wakira undi muntu; hakoreshejwe ibikangisho, imbaraga cyangwa ubundi buryo bwose bw’agahato, ishimuta, uburiganya, ubushukanyi, kumubonerana kubera ububasha umufiteho cyangwa kubera ko ari umunyantege nke, gutanga cyangwa kwakira ubwishyu cyangwa inyungu kugira ngo umuntu ufite ububasha ku wundi muntu yemere.

Iri tegeko rikomeza risobanura ko iki cyaha ari igikorwa cyose gikozwe n’umuntu wese uha akazi, utwara, wimura, ucumbikira cyangwa wakira umwana hagamijwe kumushakiramo inyungu, niyo nta na bumwe mu buryo bwavuzwe mbere bwakoreshejwe.

Ubwo yakiraga indahiro z’abaminisitiri, abadepite n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu muri Kanama 2014, Perezida Paul Kagame yagarutse ku buremere n’ingaruka z’iki cyaha mu ijambo rye aho yibukije ko kurwanya icuruzwa ry’abantu atari inshingano z’inzego zishinzwe umutekano gusa, ahubwo ari iza buri wese.

Yagize ati: “Bacuruza umuntu bate? Ubu tugeze aho turemba tugacuruza abantu? Nk'abayobozi, nk'abanyarwanda dukwiye kuba twiha agaciro ntabwo bikwiriye kutubamo. Ari abashinzwe inzego zitandukanye, abashinzwe ibijyanye n'amategeko mu kuyashyiraho no kuyubahiriza, ndagirango dufatanye ibi nabyo tubikemure. Ujya kumva ngo batwaye abana bambutse imipaka, ntabwo ari mu bihugu duturanye gusa ahubwo bikagera no mu bindi bihugu byo hanze. Hari n’ibihugu bihagarariwe hano bizi ko tumaze iminsi dukurikirana abana b'abanyarwanda bari muri ibyo bihugu batwawe mu buryo butumvikana, bari aho birirwa bacuruzwa ku isoko, nk'uko abantu bajya ku isoko bakagura items [ibicuruzwa] zindi n'ibindi bintu ibyo ari byo byose ku isoko. Ntabwo abantu babereye gucuruzwa, ntabwo ari byo.”

Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe kuri iki cyaha mu Rwanda n’umuryango utegamiye kuri leta Never Again Rwanda mu 2019. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ari igihugu kinyurwamo n’abantu bagiye gucuruzwa (transit country) kurusha uko ari igihugu kivamo abacuruzwa (country of origin). Gusa ibi ntibivuga ko abanyarwanda badacuruzwa kuko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abacurujwe bavuye mu Rwanda bari ku kigero cya 13.6%.

Ku bijyanye n’ibihugu aho baba bagiye gucuruzwa, ubu bushakashatsi bugaragaza ko igihugu cya cya Saudi Arabia ariho benshi baba bagiye gucuruzwa ku kigero cya 38.55%, Uganda igakurikira ku kigero cya 37.35%, Kenya ikaza ku mwanya wa gatatu ku kigero cya 7.23%. Ibindi bihugu abantu bakunze kujyanwamo gucuruzwa ni Tanzania, Malawi, Mozambique, South Africa, Zambia Malaysia and Oman, Qatar, Kuwait na Dubai. Abanyuzwa mu Rwanda, 62.7% baba baturutse mu Burundi naho 15% baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Inzira cyangwa uburyo icyaha cy'icuruzwa ry'abantu gikorwamo

Uburyo bwa 1:  Kureshya umuntu bamwizeza akazi cg ubundi buzima bwiza hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga mu itumanaho, inshuti ze cg abo bafitanye isanomuryango

Uburyo bwa 2:  Kumufasha kubona ibyangombwa birimo urwandiko rw'inzira rumwemerera guca ku mupaka, viza, itike y'urugendo, n'ibindi...

Uburyo bwa 3: Kumufasha gukora urugendo akava aho atuye akajya aho abagizi ba nabi bashaka kumucuruza cg kumushakiramo inyungu

Uburyo bwa 4: Kumukurikirana no kumucungira hafi kugeza ageze aho agomba gucuruzwa cg gushakirwamo inyungu

Uburyo bwa 5: Kumwakira no kumugira ingwate kugira ngo adacika abafite umugambi wo kumushakiramo inyungu

Uburyo bwa 6: Kumushakiramo inyungu zari zigamijwe igihe bamureshyaga cg bamuvanaga aho atuye

Amayeri akoreshwa mu icuruzwa ry’abantu

Akenshi usanga ibikurura abakorerwa iki cyaha ari akazi bashukishwa gahemba amafaranga menshi mu bihugu by’amahanga ndetse naza buruse (amashuri meza hanze y’igihugu) zo kwiga bagerayo bagasanga ibyo bagiye gukora bitandukanye n’ibyo basezeranyijwe.

Usanga kandi abandi bahunga umutekano muke uri mu bihugu byabo, imiyoborere mibi, ubushomeri no gutotezwa, bigatuma bifuza kuva aho bari bakajya aho bumva bagira amahoro bakanatera imbere vuba bikabagusha mu mitego y’ababareshya babashora muri iki cyaha.

Abakora iki cyaha akenshi bifashisha umuntu uziranye n’uwo bashaka gutwara kugira ngo amugirire icyizere, ugasanga babanza kwigisha uwo bashaka gucuruza ibyo aza kuvuga ageze ku kibuga cy’indege kugira ngo batamukeka. Iyo ibyo birangiye boherezwa amafaranga y’urugendo n’ibindi byangombwa by’inzira.

Hari n’uwo mwahurira ku mbuga nkoranyambaga akagusaba urukundo, akakwereka naho atuye akwizeza ko muzabana nk’umugore n’umugabo, akagusaba kumusanga mu gihugu abamo akwizeza kuzagushakira akazi keza ukabaho neza. Iyo muhuye kuko uba wamwizeye, usanga ibyo yakubwiraga atari byo kuko aba yateguje abandi baza kukugura. Ibi kandi biba bamaze kukwambura ibyangombwa byawe kugira ngo udatoroka abo baba bakuguze ndetse na telefoni kugirango utagira abo mukomeza kuvugana.

Izindi mpamvu zituma iki cyaha cyiyongera harimo ubukene, imibereho mibi, ibibazo byo mu miryango, ubushomeri mu rubyiruko n’iterambere mu buryo bw’itumananaho aho benshi bakoresha murandasi bikaborohera kuvugana n’abakora ibi byaha babareshya.

Ikigaragara mu ikorwa ry’iki cyaha ni uko ibikorwa byose bikorwa mu ibanga kuko abacuruza abantu babuza uwo barimo kureshya kutagira uwo babwira ibyo barimo. Ibi rero bituma no kugenza iki cyaha usanga bigoye kubera ko abagikora baba bafite amafaranga menshi bagatanga za ruswa ku bibuga by’indege no mu nzego z’umutekano kugira ngo biborohereze gutambutsa aba bantu.

Zimwe mu ngaruka abakorerwa iki cyaha bahura nazo ni ugukora cyangwa gukoreshwa akazi k’agahato cg ibindi bintu uhatiwe ku ngufu no gukoreshwa mu buryo butumvikanyweho (kwamburwa ibyangombwa, gufungiranwa ahantu udasohoka, amasaha menshi, umushahara muke, ibindi).Hari kandi n’abakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato n’abantu benshi batandukanye, gukurwamo zimwe mu ngingo z’umubiri zirimo impyiko, cyangwa umwijima bakabicuruza, kugira ihungabana, kugira ubumuga bwa burundu, gutwara inda zitateganyijwe, kurwara indwara zidakira, ndetse no kubura ubuzima.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rukaba rugira inama abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda iki cyaha bagira amakenga ku bantu bahura nabo kuri murandasi babizeza gukira vuba, n’ubuzima bwiza ahubwo rugaharanira kwiteze imbere bakora cyane ndetse bakabyaza amahirwe igihugu kibaha. RIB irasaba ubufatanye mu gukumira no kurwanya iki cyaha isaba abaturarwanda gutanga amakuru mu gihe ukeka ko hari ushaka kukigushoramo cyangwa unatabariza uwacurujwe.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Emergence Toll free Numbers

166

Emergency call/ Sharing crime related informations

Call: 166

166

Reporting domestic and/or gender based violence

Call: 3512

2040

Reporting dissatisfaction of RIB services

Call: 2040

3029

Isange One Stop Centre

Call: 3029

166

Reporting child abuse

Call: 116

Media inquiries

Media inquiries

Call: (+250)788 311 164